Staff Spotlight: Alphonse Hategekimana

 
PS_crop_IMG_0261.jpg

A conversation with District Coordinator Alphonse Hategekimana.

When did you join Gardens for Health, and what is your favorite vegetable?

I joined GHI this year, 5 months ago. My favorite vegetable is amaranth.

What does a day at work look like for you?

I wake up at 5 am and take five minutes to pray. After that, I get ready for work. I like to leave early and get to work early, as my coworkers and I still have fresh minds in the morning. We work until 5pm, though it depends on where and what we are working on. When I get home, I play with my child, because she loves that, and then I watch TV.

What do you like about your job?

There are many things I like about my job, but mostly I love people from the countryside. I like the families we work with because, when you introduce new ideas and take their minds from one level to the next, they become happy, and therefore you become happy too. 

What have you learned from GHI? 

I learned how to prepare a balanced meal through One Pot One Hour. That was new to me, and it made me very happy.

Why is GHI important to you?

As you know, we prevent malnutrition. Statistics show that 35% of children in our country are malnourished. School gardens and GHI help to prevent malnutrition. In addition to that, when you do something that positively impacts many people, it makes you happy.

WFP_Ruhango_Rutsiro_082219-9.jpg

What is your hobby, or something that you like to do after work?

I like joking with my daughter. And when she’s not available, I like reading books – especially agricultural-related books.

What’s a fun fact that your coworkers don’t know about you?I like to narrate funny stories.

What advice would you give to your coworkers?

First, we should complete our assigned duties. But also, we should trust each other as coworkers. For instance, if your coworker asks you for information, then we should exchange it honestly and with trust.

---

Ubaza: Wadufasha Kumenya igihe wageze muri GHI n’ubwoko bw’imboga ukunda?

Alphonse: Nageze muri GHI uyu mwaka nkaba maze ameze 5. Ubwoko bw’imboga nkunda ni dodo.

Ubaza: wadufasha kumenya akazi kawe ka buri munsi cyangwa se ibyo ukora umunsi kuwundi?

Alphonse: Mbyuka saa kumi nimwe za mugitondo, ngafata nk’iminota itanu yo gusenga, byarangira nkitegura nkajya mu kazi. Kuberako muri kamere yanjye nkunda kuzinduka njya mu kazi kuko mugitondo abantu dukorana baba batarananirwa. Ubwo tugakora kugeza saa kumi n’imwe ariko biterwa naho umuntu yakoreye nibyo yakoraga, ngataha murugo. Iyo ngeze murugo nkunda gukina n’umwana wanjye kuko arankunda cyane ubundi nkareba televiziyo. 

Ubaza: Niki ukunda mu kazi kawe?

Alphonse: Ni byinshi ariko nkunda abagenerwabikorwa, abaturage bo mu cyaro. Impamvu mbakunda nuko iyo ubavanye kurwego rumwe ukabajyana ku rundi, barabyishimira kandi ukabibona.

Ubaza: Niki waba warigiye muri GHI?

Alphonse: Icyambere nahigiye kiri tekinike n’indyo yuzuye, inkono imwe mu isaha imwe kuko byaribishya kandi byaranshimishije cyane.

PS_IMG_0285.jpg

Ubaza: Ni akihe kamaro k’imirimo y’umurima w’ubuzima kuri wowe?

Alphonse:  Nkuko mubizi aba ari kugirango turwanye imirire mibi nkuko bigaragazwa n’imibare aho abarenga 35% bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihugu cyacu. Uwo murima w’ishuri cyangwa se w’ubuzima   urwanya iyo mirire mibi kandi iyo ukora ibintu bifite abantu benshi akamaro nawe biragushimisha.

Ubaza: Niki ukunda gukora nyuma y’akazi?
Alphonse: Nkunda ngukina n’umwana, umukobwa, wanjye. Iyo atari hafi nkunda gusoma ibitabo cyane cyane by’ubuhinzi.

Ubaza: Niki gisekeje kuri wowe ukora ariko bagenzi bawe mukorana batazi?

Alphonse: Nkunda gutera urwenya.

Ubaza: Ni ubuhe butumwa wahereza abandi bakozi bagenzi bawe?

Alphonse: Icyambere ni ukuzuza inshingano umuntu abayahawe. Ikindi, nuguhanahana amakuru kuburyo umuntu yavugisha mugenzi akamuha amakuru amusabye kandi yizewe.

Murakoze!