Geofrey Ntagungira: Staff Member of the Month!

 

A conversation with Geofrey, GHI Data Manager and Staff Member of the Month for July 2018!

  Godfrey participating in the Kigeme refugee camp enrollment campaign on June 11, 2018.

Godfrey participating in the Kigeme refugee camp enrollment campaign on June 11, 2018.

Q: Where are you from?

A: I live here in Kigali but my parents and family lives in Eastern Province, Gatsiro district. I was born in Uganda, that’s where my parents had lived for long time as refugees.

Q: What is your favorite vegetable?

A: I like amarynth, it’s sweet.

Q: What do you like doing outside of work as a hobby?

A: Outside of work, I like soccer. When there is a soccer game I always love to watch. Apart from that I like going to church to pray.

Q: What’s your favorite part about working with GHI?

  Godfrey participates in GHI Umaganda on January 4, 2018.

Godfrey participates in GHI Umaganda on January 4, 2018.

A: I like when we are in enrollment receiving mothers and kids, I like to see how the mothers are very confidence in us , thanking us for seeing the problem their children are suffering from. They have confidence in us, and I like to be someone who can solve the problem of another. I also like the Turi Kumwe fund. The cases the Turi Kumwe fund serves, vulnerable and sick people. I like hearing from those mothers appreciating what GHI contributes to them, to see their testimonies, and I feel like GHI has contributed to their communities.

Q: How did you begin working with GHI?

A: I began working with GHI in 2013, I had come from a Canadian NGO called Digital Opportunity Trust (DOT Rwanda). I saw an advertisement calling for the data entry clerk at GHI and that’s how I started, I was promoted to Associate and now to Data Manager.

  Geofrey participates in Farm Day on July 10, 2018.

Geofrey participates in Farm Day on July 10, 2018.

Q: What is something your co-workers might not know about you?

A: I think my coworkers don’t know when I’m at the pitch watching soccer I can even shout to the maximum when my team scores, I can even jump too. Many people see me here as someone who wouldn’t do that but when it comes to me as a soccer fan, I can fly.

Q: What does GHI mean to you?

A: GHI means a lot to me. GHI means first of all a family to me. Family that cares, family with members who are bonded, a family with members who act committed to their work. It’s also a family that most especially cares for its communities. I see how our activities are being adopted, I feel like GHI means a lot to also as an impacting organization to the community of Rwanda.

 

--

 

IBIBAZO BY’UMUKOZI  W’UKWEZI: Geofrey Ntagungira

 

Uturuka hehe? 

Ntuye hano i Kigali ariko ababyeyi banjye baba mu ntara y’uburasirazuba, mu karere ka Gatsiro. Navukiye I Bugande, niho ababyeyi banjye babaye igihe kinini mu buhungiro.

 

Ni izihe mboga ukunda kurusha izindi?

Nkunda dodo, ziraryoha.

 

Ni iki ukunda gukora kitari icyo mu kazi?

Hanze y’akazi, nkunda umupira w’amaguru nkunda kuwureba buri gihe. Uretse ibyo, nkunda kujya ku rusengero gusenga.

 

Ni iki ukunda mu gukorana n’Umurima w’Ubuzima?

Nkunda iyo turi mo kwandika abantu, twakira ababyeyi n’abana, nkunda kubona uburyo ababyeyi baba badufitiye ikizere, badushimira kuba twabonye ikibazo abana babo bafite. Baratwizera kandi nkunda kuba umuntu ushobora gukemura ikibazo cy’undi. Nkunda kandi gahunda ya Turi Kumwe, ibibazo Turi Kumwe ifasha gukemura, abakene ndetse n’abarwayi. Nkunda kumva iyo abo babyeyi bashimira Umurima w’Ubuzima ko wabafashije, no kumva ubuhamya bwabo bityo nkumva ko Umurima w’Ubuzima wagize uruhare rugaragara muri kominote.

 

Ni gute watangiye gukorera mu Murima w’Ubuzima?

Natangiye gukorera mu Murima w’Ubuzima mu mwaka wa 2013, nari mvuye gukorera mu muryango w’abantu bo muri Canada witwa Digital Opportunity Trust (DOT Rwanda). Nabonye itangazo ry’akazi ku mwanya w’umuntu ucapa amakuru mu Murima w’Ubuzima, ni gutyo natangiye, nyuma nza kuzamurwa mu ntera ngirwa uw’ungirije none ubu ndi umuyobozi ushinzwe gucunga amakuru.

 

Ni ikihe kintu abantu mukorana bashobora kuba batakuziho?

Ntekereza ko abantu dukorana batazi ko iyo ndi kureba umupira nshobora gusakuza cyane mu gihe ikipe mfana itsinze, nshobora no gusimbuka. Abantu benshi hano bambona nk’umuntu utabikora ariko njyewe nk’umufana nshobora no kugera mu birere.

 

Ni iki Umurima w’Ubuzima uvuze kuri wowe?

Umurima w’Ubuzima uvuze byinshi kuri njye. Ni umuryango witaho, umuryango ugizwe n’abantu bunze ubumwe, umuryango ugizwe n’abantu bashishikariye umurimo wabo. Ni umuryango kandi wita by’umwihariko kuri kominote yawo. Mbona uburyo ibikorwa byacu biri kuyobokwa, nkumva ari nkaho Umurima w’Ubuzima uvuze byinshi kandi nkawubona nk’umuryango uzana impinduka mu muryango mugari nyarwanda.

 

Ni iki wumva ku bijyanye n’amakuru mu Murima w”Ubuzima abandi bantu batabona?

Sinibaza ko abantu buri gihe babyumva ku kigero kimwe, nshingiye ku makuru twabonye ubushize, umurimo turi gukora uri kuzana impinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Tubona amakuru menshi atandukanye ku bipimisho bitandukanye. Yego harimo imbogamizi kandi ntitwazirinda ijana ku ijana, ariko icyo tubona nuko umurimo turi gukora uri kuzana impinduka hanze aha yaba ku miryango yiyandikishije muri gahunda yacu cyangwa se imishinga dukorana. Ntago umuntu ahora abona abafatanyabikorwa baza kumureba ngo bafatanye nkuko bitugendekera. Icyo ni ikimenyetso kitwereka ko dufite ikituvugira hanze aha, abantu bazi ibyo dukora.

Urugero mu cyumweru gishize ubwo narindi mu itsinda ry’ibiganiro hamwe n’impunzi z’i Kigeme, abari bitabiriye baradushimiraga kandi bari bishimiye ibikorwa byacu. Bari bishimye kandi nashoboraga no kubigereranya n’abandi twari kumwe mu nama nagiyemo kuko abandi bavugaga ko nta muntu uza mu mahugurwa yabo, nkabigereranya n’ayacu aho abantu baba bishimiye ibikorwa byacu n’amahugurwa. Ibyo bimbwira ko ibikorwa byacu biri kuzana impinduka.