“Turikumwe helped me so much and I am thankful for that”

POST AND PHOTOS BY MAGGIE ANDRESEN // PUBLISHED FEBRUARY 2017

Nyirandwaniye Beatrice joined GHI’s Health Center Program in January 2016, after her son Thiery was diagnosed with  malnutrition during community growth campaigns. fter enrolling in the program, GHI’s Turi Kumwe team noticed just how small Thiery was.

“I was at home when people came to take length measurements of my child. One of the Turikumwe members asked me, ‘Why don’t you take your child to the hospital for treatment?’”, Beatrice explained. “[When] I told him I had no money, he told me he would find a way to help me take my child to the hospital.”

Turi Kumwe, a GHI staff-supported fund, offers financial support to our most economically vulnerable partner families. The fund identifies families struggling with severe and urgent threats to their health and wellbeing and leverages the staff’s own resources to provide temporary, emergency support. This could include finances for unanticipated medical costs, help in securing stable housing, advocacy to receive medical insurance, or support with other time-sensitive challenges.

Thiery was suffering from  severe sinusitis and wasn’t able to eat because the infection had created so much swelling in his throat. Beatrice had already taken him to a hospital in Ruhengeri, the district capital, where she was told to purchase a medicine from a local pharmacy that did nothing for Thiery’s condition. Once the problem was diagnosed, the Turi Kumwe team saw that Thiery was transferred to a hospital in Kigali for surgery. Weighing only six kilograms when he entered the hospital, Thiery now weighs eleven kilograms, something Beatrice attributes to GHI’s support.

Beatrice with GHI Turi Kumwe representatives and her family.

Beatrice with GHI Turi Kumwe representatives and her family.

“My child was treated and I practice what I learned from GHI trainings,” Beatrice said. “I give him nutritious food and he has gained weight. He is growing well and is healthy and he is learning how to talk. He was not happy before but now he is happy.”

Translation by Monica Mutoni

--

Umwanditsi & Amafoto na Maggie Andresen

Turikumwe yaramfashije ndayishimiye cyane!

Nyirananiye Beatrice yinjiye muri gahunda y'ibigo nderabuzima y'Umurima w'Ubuzima  muri Mutarama 2016, nyuma yuko umwana we Thiery yari amaze kugaragaraho imirire mibi igihe bapimaga abana. Amaze gushyirwa muri iyi gahunda, abagize itsinda rya Turi Kumwe bo mu Murima w'Ubuzima babonye ukuntu Thiery yari gatoya cyane.

"Nari ndi murugo ubwo abantu baje gupima uburebure bw'umwana wanjye. Umwe mu bagize itsinda rya Turi Kumwe arambaza ata, " kubera iki utajya kuvuza umwana wawe?", Beatrice asobanura. " Musubije ko nta mafaranga nari mfite, yarambwiye ngo hari ukuntu yamfasha nkajyana umwana wanjye kwa muganga."

Turikumwe ni gahunda yashyizweho ndetse iterwa inkunga n'abakozi b'Umurima w'Ubuzima kugirango bafashe imiryango ikennye cyane. Iyi nkunga ihabwa imiryango ikennye cyane kandi ikeneye ubufasha bwihutirwa kugirango bagire ubuzima bwiza. Ubu bufasha bushobora kuba ari amafaranga yo kwivuza, kubona inzu yo kubamo, ubuvugizi bwo kubona ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'ibindi bibazo bahura nabyo.

Thiery yari arwaye indwara y'ubuhumekero (sinezite) kandi ntago yabashaga kurya kubera iyi ndwara yari yaratumye abyimba mu mihogo. Beatrice yari yaramujyanye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri bamutegeka kugura imiti muri pharmacy ariko iyo miti ntacyo yamumariye. ikibazi kimaze gukura, itsinda rya Turi kumwe ryabonye ko Theiry yari akeneye kujya ku ivuriro ry'i Kigali kugirango abagwe. Ubwo yajyanwaga mu bitaro, Theiry yari afite ibiro 6 gusa ariko ubu apima ibiro 11 akaba ari nacyo beatrice ashimira ubufasha Umurima w'Ubuzima wamuhaye.

Beatrice ari kumwe n'abahagarariye Turi Kumwe bo mu Murima w'Ubuzima

Beatrice ari kumwe n'abahagarariye Turi Kumwe bo mu Murima w'Ubuzima

"Umwana wanjye yaravuwe kandi nkora ibintu byose nigiye mu Murima w'Ubuzima" Niko Beatrice yavuze. " Mugaburira indyo yuzuye kandi yiyongereye ibiro cyane. Arakura neza arimo no kwiga kuvuga. Ntago mbere yajyaga yishima ariko ubu arishimye cyane"

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Monica Mutoni